1 Izi ni zo ndaro z'Abisirayeli ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri, bashorewe na Mose na Aroni.
2 Mose yandika ingendo z'indaro zabo abitegetswe n'Uwiteka. Izi ni zo ndaro zabo nk'uko ingendo zabo zari ziri:
(Kubara 33:1;2)"Tegeka Abisirayeli uti 'Nimugera mu gihugu cy'i Kanani, icyo ni cyo gihugu muzahabwa ho gakondo nk'uko ingabano zacyo ziri.
(Kubara 34:2)2 "Tegeka Abisirayeli bahe Abalewi imidugudu baturamo, bayikuye mu myandu bahawe ho gakondo, mubahe n'inzuri zigose iyo midugudu impande zose.
3 Imidugudu bayibemo ubwabo, inzuri zibemo ubutunzi bwabo, zibe izo kuragirwamo amashyo yabo n'amatungo yabo yose.
(Kubara 35:2;3)33 " 'Nuko ntimuzanduze igihugu muzabamo, kuko amaraso yanduza igihugu, ntihabe impongano yagihongererwa ku bw'amaraso yakiviriyemo, itari ay'uwayavushije.
34 Ntimuzanduze igihugu muzaturamo nkaba hagati muri cyo, kuko ndi Uwiteka uba hagati mu Bisirayeli.' "
(Kubara 35:33;34)Ayo ni yo mategeko n'amateka Uwiteka yategekeye Abisirayeli mu kanwa ka Mose, bari mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.
(Kubara 36:13)